Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 yajyanye na bagenzi be koga mu Kivu arohamamo

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba umwana w’umuhungu w’imyaka 8 y’amavuko wabaga mu Murenge wa Kanjongo mu Kagari ka Kibogora mu Mudugudu wa Maseka yarohamye mu Kiyaga cya Kivu.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 02 Kamena 2024, mu gihe cya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), ubwo yari yagiye kogana n’abandi muri iki kiyaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote yemeje aya makuru ko ibi byago byabaye.

Yagize ati: “Ejo twirirwanywe ibyago byinshi umwana warohamye yitwa Niyonkuru Samuel, ari mu kigero cy’imyaka 8 y’amavuko yari yajyanye n’abandi koga mu Kiyaga cya Kivu ararohama.”

Kanyogote yabwiye Umuseke ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse ukaba ugiye kugezwa ku Bitaro bya Kibogora.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!