Umupasiteri yarasiwe imbere y’abakirisitu ahita apfa

Umupasiteri, Dwayne Gordon yarashwe n’abagizi ba nabi ahita apfa ubwo yari mu rusengero ari kubwiriza muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg.

Abagizi ba nabi batandatu batatse uru rusengero bitwaje intwaro ku 06 Ukwakira 2023 abantu batatu bakomeretswa n’amasasu.

Ubwo abagizi ba nabi binjiraga mu rusengero basanze Dwayne Gordon ariwe uyoboye amateraniro mu rusengero Eagles Christian Center.

Ibi byabaye byose byafashwe biri kuba imbonankubone (live), bambura abari mu rusengero mbere y’uko bahunga.

Mu magambo yanyuma Pasiteri Dwayne Gordon yagiraga ati: “Wakoze cyane Mervyn kuba waranyemereye kuza mu rusengero rwanyu kandi ukanyemerera kwigisha.”

Dimakatso Nevhuhulwi, Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko hari gukorwa iperereza ku cyaha cyo kwica n’ibindi byaha bibiri byo kugerageza kwica.

Ati: “Abakekwa barashe amasasu, abantu batatu barakomereka. Umwe mu bahitanwe n’ibikomere byayo byamenyekanye ko yari umushumba w’iryo torero.”

Arongera ati: “Abakekwa bambuye abantu telefone zabo n’ibindi bintu mbere y’uko bahunga.”

Ibyo kuva bibaye Polisi yahise itangira gushakisha abakoze ibi bintu. Ibi byabaye byateye ubwoba abaturage benshi bo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abakirisitu benshi hirya no hino ku isi.

Dwayne Gordon warashwe agahita apfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!