Rwanda: Maître Dodian umuhanzi uje mu isura nshya.

Maître Dodian
Umuhanzi maître Dodian aho aririmba live

Ese kuririmba live bije kongera iki ku buhanga umuhanzi maître Dodian yari asanganwe?

Maître Dodian
Umuhanzi maître Dodian

Uyu musore azwi ku ijwi riyunguruye, rinogeye amatwi kandi rikurura buri wese wumva ibihangano bye dore ko anamaze gukora byinshi. Uwo ni Maître Dodian, umuhanzi nyarwanda watangiye umuziki kera kuva akiri umwana muto. Yabonye izuba kuwa 17 Werurwe 1993, mu mabyiruka ye yakundaga umuziki kuko yaririmbaga mu Kiliziya, aho yabaga mu matsinda y’abaririmbyi azwi nka choir.

Ku ishuri aho yigaga hose yararirimbaga. Umuziki yatangiye kuwushyiramo imbaraga aho yari ageze muri kaminuza. Birumvikana ko uretse uwo muziki, n’urwego rw’ubumenyi afite ni urwo rwo hejuru kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ese ni ibihe bihangano yakoze byakunzwe na benshi hano mu Rwanda?

Muri 2018, yakoze indirimbo yitwa IRUHANDE na BYANYABYO,
Muri 2019 yakozemo indirimbo nka NZAHAGERA yakoranye na Generous44, DUKUNDANE, IKIGANZA yakoranye n’umuhanzi ukomeye cyane mu Rwanda witwa Mr Kagame, REKA KURIRA ndetse n’indirimbo yitwa URI MWIZA.

2020 ni umwaka nabwo yakozemo indirimbo zakunzwe bidasanzwe harimo NARABYEMEREWE, NTAWAMENYA, ISONI yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare Khalfan Govinda yanakunzwe cyane. Kandi yanakoze indirimbo yitwa AKA MESSAGE, ndetse na HOBE.

Umwaka wa 2021 ni umwaka wamubereye mwiza cyane kuko yawukozemo akazi gakomeye cyane. Uyu niwo mwaka yasohoyemo indirimbo nyinshi kandi nazo zakunzwe. Izo twavugamo nk’indirimbo NTACYO MBAYE, BIRABAYE, URUGO, HOBE yaje kuvugurura, N’UFASHA YAFASHWA, ndetse n’indirimbo TAMBA yakunzwe cyane.

Umwaka wa 2022 ni umwaka atagize igihangano na kimwe. Ese byagenze bite? Ndaje mbasobanurire impamvu yihaye aka karuhuko.

2023 nabwo yasohoyemo indirimbo imwe yonyine yitwa NAGUYEMO.

Maître Dodian
Umuhanzi maître Dodian yaririmbye muri band ya Makanyaga Abdul

Ese kuki muri iyi myaka asa nk’aho yacecetse?
Nyuma yo gukora ibihangano byinshi kandi byiza cyane rero, yasanze agomba kunoza neza ibyo kuririmba imbonankubone icyo abenshi bita live perfomance. Rero kuba yari ahugiye muri uko kwihugura no kwimenyereza umuziki w’imbonakubone uririmba, yabaye aretse gusohora indirimbo nk’ibisanzwe.
Muri urwo rwego rero yegereye umuhanzi w’igihangange kandi w’ubukombe MAKANYAGA Abdul, na itsinda rye (music band) batangira gukorana bya hafi, aririmba muri iryo tsinda kuva 2021 aho muri 2024 yayisohotsemo agashinga iye. Iyo yashinze yitwa ngo iki? Komeza usome umurunga.com umenye byinshi.
Mu kiganiro nagiranye n’uwo muhanzi rero yavuze ko nawe afite itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Maître Dodian music Band. Iryo tsinda rero ni ryo yashyimo imbaraga dore ko ryatangiye n’imirimo yaryo. Kandi uyu MAÎTRE DODIAN abajijwe umuhanzi umubera icyitegererezo yasubije agira ati,” oya. Njyewe nkora umuziki wanjye ntawe ngendeyeho.” Yabwiye Kandi umunyamakuru wa umurunga.com ko ahishiye abakunzi be ibihangano byinshi uyu mwaka. Aho duhereye muri uku kwezi kwa Gatandatu tuzi nka Kamena kugeza mu mpera z’uyu mwaka abagezaho ibihangano byinshi.

Tumubajije abahanzi akundira ibihangano byabo yatubwiye ko mu Rwanda akunda umuhanzi Muneza Christophe uzwi nka Christopher, agakunda umuhanzi John Drille muri Afurika ndetse n’umuhanzi Bruno Mars hanze y’umugabane wacu wirabura wa Afurika.

Maître Dodian
Ibumoso hari maître Dodian, hagati hari John Drille, iburyo hari Bruno Mars

Yatubwiye ko indirimbo ye yitwa UWAMPA yamuhinduriye ubuzima, anagira inama abahanzi bakiri bato bakizamuka ko bagomba kujya bakora ikintu kimwe gikomeye aho kugira ngo bakore utuntu twinshi tubi kandi tutagira aho tubageza. Yagize ati,” Jyewe buriya indirimbo yitwa UWAMPA nakoze, byari nyuma yo kugerageza gukora na mbere ariko nkabona nta kigenda. Naje kunguka inama rero mfata umwanzuro wo kuza gukorera hano mu mujyi wa Kigali. Mu by’ukuri nahise mbona itandukaniro. Mbese, yanshiriye inzira. Bahanzi mukiri bato rero, muve mu mikino aho kugira ngo mukomeze gutakaza umwanya n’amafaranga mu bantu batabafasha kuzamura impano zanyu babakorera ibipfuye. Muhebe mujye mukora bike ariko bifite icyanga.”

Dusoje rero Maître Dodian tukwifuriza ishya n’ihirwe mu muziki wawe.
Komeza kumva ibinogeye ugushaka kwawe rero wisomera inkuru zuje icyanga hamwe na umurunga.com.
Murakoze murakarama.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *