Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirashinjwa na M23 kwica abaturage bo mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru.
Ibi Lawrence Kanyuka yabitangaje mu butumwa yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki 27 Gicurasi 2024.
Lawrence Kanyuka yashyize hanze ubutumwa buvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wajoro w’ejo hashize zishe zirashe abaturage b’abasivile umunani bo mu gace ka Kikuku zikanakomeretsa abandi icyenda.
Mu butumwa yasobonuye ko Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ryakoresheje kurasa ibisasu biremereye i Kikuku bikarangira hari abasivile bihitanye.
Ubu butumwa kandi bukomeza buvuga ko ibi bisasu byatewe n’iri huriro byaguye no mu nkengero z’agace ko Kikuku bikangiza n’ibindi bikorwaremezo byinshi birimo amazu ane y’abaturage b’abasivile.
Lawrence Kanyuka avuga ko Ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR, SADC n’Ingabo z’u Burundi aribo bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Ubu butumwa busoza buvuga ko M23 yamaganye yivuye inyuma ubwicanyi bukorwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igasaba ko iri huriro ryaryozwa byaha rimaze igihe rikorera abaturage b’abasivile b’Abanyekongo bo mu Burasirazuba bwa Congo.