Abayobozi b’amashuri, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe imyitwarire, n’abacungamutungo b’amashuri bagiye guhurira mu irushanwa ry’umukino w’intoki (Volleyball), mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 uburezi bw’u Rwanda buteye imbere.
Ibi bikubiye mu byavuye mu nama yahuje umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda,REB abayobozi ba Federasiyo ya siporo mu mashuri, FRSS ( Federation Rwandaise du Sport Scholaire), abayobozi ba HOSO( Heads Of Schools Organization) ku rwego rw’igihugu n’uturere, abayobozi ba ASS(Association de Sport Scholaire) z’uturere n’abayobozi ba tekiniki ku rwego rwa ASS z’uturere.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24/05/2024, mu cyumba cy’amahugurwa cya REB I Kigali.
Buri karere karasabwa kubona ikipe y’abagore n’iy’abagabo zizagahagararira muri iri rushanwa rigamije no kurushaho gukundisha abayobozi b’amashuri siporo ndetse nabo basabwa kuyikundisha abo bayobora.
Gushaka ikipe y’akarere biteganyijwe kuba mbere y’itariki ya 01 Kamena 2024, kuko kuri iyi tariki nibwo uturere tuzatangira guhatana.
Umukino wa nyuma uteganyijwe kubera muri BK Arena ku itariki ya 15 Kamena 2024.
Biteganyijwe ko umwaka utaha iri rushanwa rizakomereza no mu barimu basanzwe ndetse hakazakinwa n’indi mikino itari Volleyball gusa.
Ibi ni sawa kabisa