Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Raisi n’abo bari kumwe baguye mu mpanuka ya Kajugugu

Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere taliki 20 Gicurasi 2024, Ibinyamakuru bya Leta ya Irani byemeje ko Perezida Raisi n’abo bari kumwe muri Kajugugu nta n’umwe warokotse.

Iyo mpanuka ya Kajugugu yabereye mu Mujyi wa Jolfa uherereye mu Burasirazuba bw’Igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye mu murwa mukuru Tehran.

Muri Kajugugu Perezida Raisi yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahian.

Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, yasabye abaturage b’iki gihugu gutuza.

Nerandra Modi, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde yanditse kuri X ko yashenguwe n’urupfu rwa Perezida Raisi.

Ku Cyumweru mu gitondo cya kare, Perezida Raisi, yari yagiye muri Azerbaijan mu muhango yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev wo gutaha urugomero.

Uru rugomero ruherereye ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw’Ibihugu byombi.

Uru ruzindiko rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza nyuma y’igitero cyagabwe mu 2023 kuri ambasade ya Azerbaijan i Tehran.

Perezida Ebrahim Raisi wari ufite imyaka 63 y’amavuko, yari perezida wa munani mu mateka ya Irani, umwanya yagiyeho mu 2021. Mbere yaho yari perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!