Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Mu mbogo zirindwi zasohotse muri Parike eshatu zishwe

Ubuyobozi bwatangaje ko hishwe imbogo eshatu mu zari zatorotse Parike zigakomeretsa abaturage.

Mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2024, nibwo abaturage bo mu Murenge wa Rugarama n’uwa Gahunga mu Karere ka Burera batanze amakuru ko imbogo zirindwi zatorotse Parike zigakomeretsa abaturage, kuri ubu eshatu muri zo zamaze kwicwa.

Hakomeretse abaturage barindwi, batatu muri bo bakomereka bikabije bose boherezwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.

SP Jean Basco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko imbogo imwe yarashwe n’abakozi ba RDB izindi ebyiri zicwa n’abaturage.

Yongeyeho ko ebyiri zamaze gusubizwa muri Parike, izindi ebyiri zikaba zitaraboneka bikekwa ko zikihishe mu myaka y’abaturage.

Yagize ati: “Yego ibyo byabaye mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2024 mu gihe cya saa kumi n’ebyiri, twahawe amakuru n’abaturage ko imbogo zirindwi zasohotse muri Parike y’Ibirunga zinjira mu Murenge wa Rugarama na Gahunga zikomeretsa abaturage barindwi bari mu mirima yabo itandukanye.”

SP Jean Basco Mwiseneza yongeyeho ko imbogo eshatu zishwe.

Akomeza agira ati: “Imbogo ebyiri zishwe n’abaturage indi yarashwe na RDB irapfa, izi zapfuye zatwawe na RDB yagiye kuzitaba, imbogo ebyiri zasubijwe muri Parike na RDB, izindi mbogo ebyiri ziracyari gushakishwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, RDB, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage.”

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho no guha amakuru abaturage ko bakwiye kujya bihutira guha amakuru RDB, inzego z’umutekano n’ubuyozi mu gihe babonye imbogo zasohotse muri Parike.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!