Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Kubera amasasu menshi yumvikanye i Kinshasa abaturage bamwe basabwe kuguma mu rugo

Kuri iki Cyumweru taliki 19 Gicurasi 2024 mu masaha ya saa kumi n’igice z’igitondo, i Kinshasa humvikanye amasasu menshi cyane cyane mu rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe usanzwe ari Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urugo rwa Kamerhe rwatewe n’abantu bambaye imyenda y’igisirikare cya Congo nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Politico.

Inzego z’umutekano zahise zigera aho kuko urugo rwa Kamerhe rubarizwa mu gace karimo izindi nzego z’ubuyobozi, zitangira kurasana n’abateye kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Muri Kinshasa Ibinyamakuru byaho byanditse ko imodoka za gisirikare zagaragaye zafunze imihanda igera ku biro bya perezida hafi ya Pullman hotel.

Amasasu kandi yumvikanye no mu bindi bice bya Kinshasa ku buryo ambasade y’u Buyapani muri uwo mujyi, yaburiye abaturage b’u Buyapani bahaba kuguma mu ngo zabo.

Ntabwo higeze hamenyekana abantu bakoze ibyo, icyakora byatangajwe ko Vital Kamerhe nta kibazo afite.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!