Umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Nkundimana Jerome wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge Musenyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru n’umusaza bamureze igihe nyina yari amaze gupfa agasigara ari impfubyi.
Amakuru avuga ko yabasanze mu rugo rwabo akabica abatemye, aho yahereye ku mukecuru mu gihe yarimo amutema, umusaza aza atabaye na we ahita amutema.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2024, abaturanyi b’uyu muryango baratabaye basanga umukecuru yamaze gupfa, umusaza yakomeretse cyane, ajyanwa kwa muganga ariko na we aza gupfa ubwo yagezwagayo.
Bamwe mu baturanyi babo bavuga ko icyateye uwo musore kwica ababyeyi bamureze, ari abanyamasengesho bari baraye mu rugo rw’uwo musore bakamubwira ko intandaro y’ibibazo byose afite ari abo babyeyi bamureze.
Bwana Gasirabo Gaspard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, yemeje iby’urwo rupfu rw’umusaza n’umukecuru batewe basanzwe mu rugo rwabo muri uwo murenge.
Gusa yavuze ko nta makimbirane uwo muryango n’uwo musore bari basanzwe bafitanye.
Uwo musore nyuma yo kugerageza guhunga, yatawe muri yombi, kuri ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Gitifu yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kujya birinda kugirana amakimbirane no kujya bicungira umutekano.