Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutshuru: Indege z’intambara za Suhkoi ziri kumisha ibisasu ahari ibirindiro bya M23

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gicurasi 2024, mu gihe cya saa tatu za mu gitondo, ibitero by’indege za Suhkoi zakomeje ibikorwa byo kumisha ibisasu mu bice bya Gasake, Kibirizi na Kikuku.

Ibitero by’indege byakomeje mu duce dusanzwe tugenzurwa na M23 two muri Teritwari ya Rutshuru muri Kibirizi, Gasake na Kikuku, nyuma y’uko ingabo za leta zabyutse zirasa i Masisi.

M23 ntacyo iratangaza kuri ibi bitero, gusa umusirikare wo ku rwego rwa Kapiteni mu kigo cya Camp Nyongera utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibi bitero byabayeho, ariko avuga ko atahamya ibyo zangije.

Nyuma y’uko Leta ya Congo Kinshasa imaze iminsi ihamije ko izifashisha inzira ya gisirikare mu gushakira umuti ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, hirya no hino mu Burasirazuba bw’iki gihugu hari kumvikana ibitero byo mu kirere ndetse n’ibyo ku butaka.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!