Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Perezida Kagame yashimye Urubyiruko rw’abakorerabushake avugako bagize uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Gicurasi Urubyiruko rurenga 7.500 rwateraniye muri BK Arena mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake. Ni mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize urubyiruko ruvutse. Kuva mu 2013, abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

Perezida Kagame mu jambo rye yagaragarije urubyiruko ko nta bwoba rukwiye kugira bwo gukora ibintu bifitiye Igihugu akamaro we yise Bizima ndetse anashimira umuhate rugira mu bikorwa byo guteza imbere Igihugu cyarwo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yahuraga n’urubyiruko rusaga 7500 rwaturutse hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa kabiri taliki 7 Gicurasi ruteraniye muri KB Alena mu kwizihiza imyaka 10 rumaze rukora imirimo iteza imbere Igihugu ku bushake.

Umuco mwiza wo kwikorera umuntu akiteza imbere,agateza imbere abamukomokaho n’abanyarwanda muri rusange ndetse no gukorana n’abandi mu guteza imbere Igihugu ni byo bintu by’umwihariko byateranyirije hamwe urubyiruko ngo rwibukiranye izi ndangagaciro.

Ati “Igihugu ni cyo duhuriraho, ntabwo ari icya bamwe, ni icyacu twese. Iyo dushyize imbaraga zacu zose hamwe, tuba twiteza imbere. Nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi ngo guteza imbere igihugu bishoboke.

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu gihe cya COVIDE19 aho ngo ibyakozwe bitari bushoboke cyangwa ngo bigende neza uko byagenze iyo rutabaho.

Ibikorwa byo gufashanya no gukorera hamwe kandi bifasha urubyiruko kumenyana no gutabarana mu gihe bibaye ngombwa kuko ruba ruziranye bityo gutabarana bikoroha.

Urubyiruko twarubayemo turuvamo ubu ni cyo gihe ngo tubarere Perezida Kagame, yibukeje urubyiruko ko leta nayo ibikorwa ikorera urubyiruko bisaba ko habaho ubufatanye aho gusaba no gutegereza ubufasha ahubwo nawe ugatekereza icyo wafatanyamo na leta.

Umukuru w’Igihugu yeretse urubyiruko ko imyaka n’ikigero barimo ari iy’amahirwe anashimangirako  uyimfushije ubusa agahina akaboko ntakore ishobora kumuviramo intangiriro mbi y’ingaruka z’ubuzima bwe bwose ati “gukora ni none si ejo”.

Urubyiruko rw’u Rwanda rufite agaciro kandi ninako bizahora twarabibonye namwe murabizi nta muntu uzaguha agaciro kandi ugafite ahubwo ni ukugasigasira no kukabungabunga. Igihugu ni mwe gishingiraho mu bikorwa byose bya buri munsi.

Kwiha intego no gukorana ubushake bakabukorana bashaka kumenya no guhanga udushya n’ibindi, bo n’Igihugu ntakabuza iterambere riziyongera.

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!