Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera-Rukoma biherereye mu Karere ka Kamonyi bwatangaje ko bwohereje imbangukiragutabara (Ambulance) mu Kigo Nderabuzima gufata abarwayi babiri barimo Umubyeyi n’Umwana we bari bamerewe nabi, igarutse ivuye kubafata ihura n’inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi imanura umukingo n’amazi menshi imodoka iheramo biba ngombwa ko hitabazwa Breakdown.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Théogene yavuze ko iyi mbangukiragutabara yamaze amasaha 9 mu isayo kuko bageze ubwo biyambaza Breakdown ivuye i Kigali.
Yagize ati: “Twabanje gukuramo abarwayi babiri duhamagaza indi ibajyana mu Bitaro bya Remera Rukoma kubera ko bari bamerewe nabi.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma yavuze ko yaguye mu isayo saa saba zijoro ikiba yavuyemo saa tatu za mu gitondo.
Dr Jaribu avuga ko imihanda igana hirya no hino mu bigo Nderabuzima bakoreramo yangijwe n’imvura kugera ku barwayi bikaba bigorana.
Avuga ko amazi yinjiye muri moteri y’imbangukiragutabara bakaba bagiye kuyijyana mu igaraji kugira ngo ikorwe.