Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC:Agace ka Rubaya gakomeje kuba isibaniro ry’imirwano

Imirwano ikomeje kuba simusiga hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu minssi muke ishize nibwo humvikanye inkuru y’ifatwa ry’agace ka Rubaya gakungahaye ku bukungu bwo munsi y’ubutaka, gusa kuri ubu hongeye kumvikana imirwano.

Ikibazo abasesenguzi bakomeje kwibaza ni uko uyu mutwe udashobora kurebwa nabi n’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’isi mu gihe waba ubikuye amata ku munwa kuko bisanzwe bigaragaza inyota y’amabuye y’agaciro.

Rubaya ni ho nyina w’amabuye y’agaciro huzuye ibirombe bya Coltan ibi bituma haba indiri y’amabandi, n’indi mitwe nka  FDLR,Abarundi, Wazalendo n’abandi nibo banyunyuzaga imitsi y’abacongimomani, gusa ubu bamaze kwirukanwa.

Tshisekedi, président wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yarahaye ibi birombe iyi mitwe y’amabandi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abarundi ngo bakomeze kumufasha kurwanya M23.

Iyi coalition rero yakoze ikosa kuri uyu munsi itangira kurasa kuri AFC/M23 ndetse no mu baturage.

Abasirikare ba ARC bahise batangira gukiza abaturage nabo ubwabo batiretse maze birukansa iyi coalition yose kugeza za Rubaya.

Rubaya niyo ivamo amabuye menshi yoherezwa mu mahanga mu buryo bwa magendo andi Abarundi bakayijyanira iwabo nk’igihembo cyo kumufasha kurwana.

Ibi bije nyuma y’aho bivuzwe ko Tshisekedi yasabye Ndayishimiye ko yamuha agace gato bakajya bakuramo amafaranga bemeranyijwe ngo Abarundi bamufashe.

AFC/M23 nibaza gutangaza ko Rubaya bayibohoye nizihe ngaruka biza guteza?

Byahita biba amaherezo y’Abarundi muri Congo? Cyangwa bazakomeza guhahanyaza? 

Ingaboz’Uburundi zagiye muri RDC ku masezera Iki gihugu cyagiranye na Leta ya RDC zigenda zahawe ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ariko ahanini zigamije gufasha ingabo za Leta ya RDC kurwanya M23.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!