Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Paris Saint-Germain itsindiwe mu Budage irindiriye amahirwe ya nyuma iwayo

Nk’uko byari biteganyijwe mu mukino wa 1/2 cya UEFA Champions league, Borussia Dortmund yakiraga ikipe ya Paris Saint-Germain, umukino urangiye ari 1-0.

Ibi bitumye Paris Saint-Germain yo mu mu Bufaransa isubirana i Parc de Prince umwenda igomba kwishyura ngo ukuremo Borussia Dortmund.

Ni igitego cyinjiye hakiri kare ku munota wa 36, cyinjijwe na Niclas Fullkrug.

Paris Saint-Germain yagerageje kwishyura biranga, ari na ko Jadon Sancho abaha akazi gakomeye, Mbappe we bari bamubitse,n’ubwo yigeze gutera umupira ukagarurwa n’umutambiko izamu, gusa birangiye ku ntsinzi y’abadage.

Ni umukino wihariwe na Paris Saint-Germain, kuko yateye amashoti ajya mu izamu 14, mu gihe Borussia Dortmund yo yateye 13, harimo n’iryavuyemo igitego.

Paris Saint-Germain yagumanye umupira ku kigero cya 58, naho Dortmund iri kuri 42.

Passes zabaye 582, mu gihe Dortmund yahererekanyije umupira inshuro 426.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku i taliki 7 Gicurasi 2024 mu Bufaransa.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!