Mu Karere ka Ruhango,umurenge wa Mwendo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS Giseke haravugwa inkuru y’umukozi wo mu gikoni(Umukwikwi) wamennye amarike ku mukozi ucunga umutekano muri iki kigo.
Amakuru agera ku UMURUNGA avugako ibi byabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024 nibwo Mutuyimana Patrick wari umukozi wo mugikoni(Umukwikwi) yamennye amarike kuri Mukabarisa Leonie(umuzamu).
Intandaro y’amakimbirane hagati y’aba bombi nk’uko UMURUNGA ubibwirwa n’imboni yacu iri muri kiriya kigo ngo ni uko uyu muzamu Leonie ubusanzwe yajyaga abangamira aba bakozi bo mugikoni cyane cyane igihe baba bashaka kugira ibyo biba cyangwa banyereza bigenewe abanyeshuri.
Ati:”Urebye Leonie bamurwaye inzika,kuko yageze mu gikoni saa 7:30,nibwo Patrick yamubonye ahita amumenaho amazi,…”
Kugeza magingo aya uyu mukwikwi akaba yarahise atoroka kuko yahise atangira gushakishwa n’inzego z’umutekano,amakuru ava mu bazi uyu Patrick ni uko bishoboka ko yaba yaratorokeye mu Majyaruguru ngo kuko ariyo afite abandi bo mu muryango we.
Uyu mubyeyi Leonie(Umuzamu) uri mu kigero cy’imyaka 63 y’amavuko yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima ariko aza koherezwa ku bitaro bya Gitwe aho yari arwariye.
Amakuru UMURUNGA ufite ni uko ku munsi w’ejo tariki ya 22 Mata 2024, Ibitaro bya Gitwe byamusezereye akaba yaragarutse mu rugo,hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha uyu Mutuyimana Patrick wamutwitse.