Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi-Rwasama: Haravugwa inkuru y’umusore wishwe n’inyama

Umusore w’imyaka 22 wari utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, birakekwa ko yishwe n’inyama ya zingaro nyuma y’uko ayiririye muri restaurant ikamuniga, bagenzi be bagerageza kumufasha kuyigarura bikanga kugeza imuhejeje umwuka.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Mata 2024 mu Mudugudu wa Rwasama mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba.

Abaturage bageze ahabereye iyi sanganya bavuze ko nyakwigendera yariye inyama iri mu bwoko bwa zingaro igahagama mu muhogo, ni bwo yasohotse ageze mu muryango ahita yikubita hasi arapfa.

Umwe yagize ati: “Yariye inyama ya zingaro muri restaurant ariko ihagama mu muhogo, abari bahari babonye ibibaye bamusanga ku muryango bageregeza gusunika inyama yari yahagamye mu muhogo ngo barebe ko yayiruka biranga, bamuhaye n’amazi arimo isukari ariko birangira kugeza ashizemo umwuka.”

Gitifu w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste yemeje iby’ayo makuru, avuga ko umurambo w’uwo musore wajyanywe gukorerwa isuzuma.

Yagize ati:”Yego, uwo musore yapfuye umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.”

Kuri ubu inzego zishinzwe umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane koko niba uyu musore ari inyama yamwishe, cyangwa hari ikindi kibazo yari afite.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!