Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwatangaje ko igiciro gishya cya lisansi cyiyongereyeho 127 Frw kuri litiro, kigera kuri 1,764 Frw, mu gihe icya mazutu cyiyongereyeho 52 Frw, kigera kuri 1,684 Frw.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata mu 2024.
Ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa kuva ku wa 5 Mata mu 2024 saa Moya za mugitondo kugeza mu gihe cyβamezi abiri ari imbere.
Ibi biciro bishya bisimbura ibyashyizweho muri Gashyantare mu 2024, aho litiro ya lisansi yari kuri 1637 Frw, mu gihe iya mazutu yari iri kuri 1632 Frw.