Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

DRC: M23 na FARDC barwanye inkundura

Mu gihe inyeshyamba za M23 na FARDC bakomeje gushyamirana, uyu munsi bongeye gucakiranira mu gace ka Kibumba gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, barwana inkundura,

Ni amakuru yahamijwe na Lawrence Kanyuka wo ku ruhande rwa M23, usanzwe uvugira uyu mutwe mu bya Politiki, uretse kuba bahanganye na M23, ngo kandi iyi mirwano ikomeje kwivangwamo n’ingabo za MONUSCO, za ngabo zoherejwe n’umuryango w’abibumbye kubungabunga umutekano muri Congo.

Mu gihe uyu mutwe ukomeje gukora uko ushoboye ngo urinde abasivili, wongeye kwamagana bikomeye ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi  kuba zisuka ibisasu mu duce dutuwe n’abasivil bityo inzirakarengane zikahatikirira.

Uretse iyi mirwano, hari indi yabaye mu gace ka Kibumba, ahandi habaye isibaniro ry’imirwano ni muri Kivuye, muri Teritwari ya Masisi.

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!