Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Gahumuriza ho mu Mudugudu wa Ruhango, umugore witwa Sinjyemana w’imyaka 50 y’amavuko, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2024, nyuma y’uko uyu mugore atutse umukazana we, na we akajya kumurega ku muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ruhango.
Abaturanyi babo bavuga ko uyu mugore yatashye mu masaha y’ijoro yasinze, anyura ku rugo rw’umuhungu we maze agatuka umukazana ibitutsi by’urukozasoni cyane, bitabaza ushinzwe umutekano mu mudugudu.
Ushinzwe umutekano muri iryo joro yahise ahagera, asaba abo bombi bari bashwanye kumvikana bakabireka, maze bakaza kubikemura mu gitondo.
Sinjyemana yahise ajya mu cyumba cye, nyuma abana be bagiye kumuhamagara basanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Kayigamba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gusuzumwa.