Kuri uyu wa 17 Werurwe 2024, mu karere ka Bugesera,Umurenge wa Nyamata mu Kigo cy’amashuri cya Bon Belge abana 60 babarizwa mu Imena Karate-Do,Federasiyo y’umukino wa Karate mu Rwanda babakoresheje ibizamini bibazamura mu ntera.
Uyu mukino wa Karate ukaba umaze kuba ubukombe mu Rwanda ariko by’umwihariko akarere ka Bugesera ko karimo kuza ku isonga mu kugira amashuri yigisha uyu mu kino abana bakiri bato.
Ibi bikaba bishimangirwa n’umuyobozi wa Imena Karate-Do,Sensei Rugwiro Abdias,aho avugako afite abana benshi bafite imidari itandukanye irimo n’iya zahabu bagiye batsindira ku rwego rw’igihugu,aho anavugako babikesha ubufatanye bw’ababyeyi bagiye baba hafi abana kugeza begukanye imidari.
Kaliza Mary Marcrine(umunyeshuri wo mu mwaka wa Gatandatu) kuri Ecole du Bon Belge ni umwe mu begukanye imidari myinshi mu marushanwa atandukanye yagiye yitabira kuko afite ibiri ya zahabu,ine ya Bronze ndetse n’umwe wa Silver.
Kaliza avugako yatangiye uyu mukino afite imyaka 7 ariko kuri ubu akaba ageze ku mukandara w’ikigina/Marron(Brown belt),ashishikariza ababyeyi koroherereza abana babo gukina karate ngo kuko bituma umwana agira ikinyabupfura mu ishuri ndetse akanatsinda neza.
Gahongayire Solange,ni umubyeyi ufite umwana wigishwa Karate mu Imena Karate-Do avugako uyu mukino watumye umwana we agira ubuzima bwiza,
Ati:”Umwana wanjye mbere yagiraga ibibazo by’ubuhumekero,ntabashe kurya,ariko ubu ntakigira ikibazo cyo guhumeka ndetse ubu asigaye ashishikariye gufata amafunguro,mbese karate yatumye akomera ndetse no mu mitsindire mu ishuri atsinda neza kuko bituma atekereza cyane(…)”.
Rugamba Patrick,Umubyeyi uhagarariye abandi mu Imena Karate-Do,ashimira ababyeyi bashyigikira babo
Ati:”Karate ituma bagira Ikinyabupfura(Discipline) ku ishuri no mu rugo,ikindi ntabwo wafata izi kata ngo mu ishuri ntubifate.”
Yaboneyeho no gusaba ababyeyi ko bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga ibyo bagomba gukora kugirango abana babo bige neza bikorwe hakanashyirwa imbaraga mu kugura ibikoresho nkenerwa muri uyu mukino.
Sensei Jean Marie Vianney Mugwaneza ufite umukandara w’umukara Dan ya 5 niwe wayoboye ibizamuni ndetse ahagararira na Federasiyo yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira abana muri uyu mukino kuko ari mwiza anabizeza kuzakomeza gufatanya nabo.
Amafoto