Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gasenyi Akagari ka Nyundo murenge wa Nyundo, baratabariza umuturage bivugwa ko yariganyijwe inzu n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique ndetse akaba yaranamujyanye mu kigo cy’inzererezi.
Umuturage witwa Mukamana Elevasie, utuye mu karere ka Rubavu mu Mudugudu wa Gasenyi mu kagari ka Nyundo mu murenge wa Nyundo, aratabarizwa n’abaturage basaba inzego zibishinzwe ko za murenganura agakurwa mu kigo cy’inzererezi yajyanywemo nyuma yaho agaragaje akarengane yakorewe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique.
Aba baturage mu kiganiro bahaye bagenzi bacu batabariza mugenzi wabo, bavuga ko Mukamana Elevasie yatomboye inzu ifite nomero 340
Igihe cyarageze aho guhabwa iyo nzu, yatunguwe no kubwirwa ko atakiyihawe bitewe nuko ngo Visi Meya Ishimwe Pacifique hari undi muntu yayemereye mu buryo butemewe, kuko izo nzu zitangwa abantu batomboye hakurikijwe ibigenderwaho.
Nyuma ngo uwo Mukamana yandikiye inzego zitandukanye harimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, urwandiko ikinyamakuru Rubanda gifite ni ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asaba ko akarere kakurikirana icyo kibazo kuburyo akarere kagombaga gutanga raporo y’icyo kibazo bitarenze tariki ya 25 Gashyantare 2024.
Nyuma ngo uyu Mukamana yaje guhura na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, bahurira kuri iyo nzu bamwizeza ko agomba guhabwa iyo nzu.
Mukamana yasubiye mu rugo ahita atanga imfunguzo aziha nyir’inzu avuga ko atakongera kuba mu bukode nyamara yahawe inzu yo kubamo, yahise afata ibintu abitwara kuri iyo nzu atangira kurara ku rubaraza rwayo.
Nyuma y’iminsi itatu arara ku rubaraza ategereje imfunguzo, ubuyobozi bw’Akarere bwahise buza bumupakira mu modoka bahita bamujyana mu kigo cy’inzererezi cya Nyabishongwe, aho bamuregaga ko yigumuye ku buyobozi, akaza kuba ku rubaraza rw’inzu, ariko ngo ibyo bikaba byarakozwe na Visi Meya Ishimwe Pacifique.
Abo baturage barasaba inzego zirebwa n’icyo kibazo kugikurikirana maze uwo mubyeyi akarekurwa dore ko afite abana batanu bakaba badafite aho baba.
Akarere ka Rubavu kemeje aya makuru binyuze ku rukuta rwa X bati:”Muraho neza! Ukuri guhari, ntabwo uyu muturage yigeze yubakirwa, ahubwo ari ku rutonde rw’abaturage 1647 bategereje, kandi n’aho atuye ubu, yishyurirwa ubukode n’Ubuyobozi. Aho ari ubu, ari kuganirizwa no kwigishwa indangagaciro nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi, idakwiye.”
Muraho neza!
Ukuri guhari, ntabwo uyu muturage yigeze yubakirwa, ahubwo ari ku rutonde rw'abaturage 1647bategereje, kandi n'aho atuye ubu, yishyurirwa ubukode n'Ubuyobozi. Aho ari ubu, ari kuganirizwa no kwigishwa indangagaciro nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi, idakwiye.— Rubavu District (@RubavuDistrict) March 12, 2024
Hari andi makuru twaje kumenya ko uyu Visi Meya hari undi Mudamu wari umaze ukwezi kose muri icyo kigoΒ cy’inzererezi aho bivugwa ko yari yatwawe na Visi Meya Ishimwe Pacifique, Β nyuma yo kuvayo ngo Ishimwe Pacifique yahise amukodoshereza inzu ariko asabwa kutongera kugaragaza ikibazo cye.