Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNdahiro Valens Papy yakubiswe na Dasso ubwo yari mukazi

Ndahiro Valens Papy yakubiswe na Dasso ubwo yari mukazi

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy ukorera BTN TV yakomerekejwe n’umukozi w’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) , mu Karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro  n’uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024,ubwo yari yagiye gutara inkuru mu Murenge wa Niboye.

Ndahiro yagize ati:“Twari turi ahantu Kicukiro ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse  mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y’Umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira. Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n’ushinzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw’Umurenge, bayabima, bakavuga ko ari yo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa.”

Akomeza ati:“ Baduhamagaye rero nk’itangazamakuru ngo tugaragaze akarengane ko gusenyerwa. “

Uyu munyamakuru avuga ko yatangiye akazi ko gutara inkuru maze DASSO iramusagarira .

Ati :“Dasso yahise atambuka, nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga. Ibyabaye byantunguye ariko bamwe mu ba DASSO bari aho bari babiri bakoze ibyo, bari banyambuye mikoro ariko barazinsubiza ndagenda.”

Uyu avuga yakomerekejwe agira ati :“ Umu Dasso umwe yankubise ingumi ku munwa, ndakomereka ariko nta gikoresho cyamenetse.”

Yasabye ko uyu yahanwa kandi bakajya borohereza umunyamakuru mu gutara inkuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko inzego ziri kubikurikirana .

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!