Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yasabwe ibisobanuro no kwamagana inyandiko idasigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda aherutse gushyira ahagaragara.
Ibaruwa UMURUNGA ufitiye kopi,imusaba ubusobanuro iragira iti:”Bwana Muyobozi w’Akarere,
Ubuyobozi bw’Inama Njyanama, bushingiye ku ibaruwa iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga
wandikiye Komite ya IBUKA mu Karere n’izindi nzego, cyane cyane mu gika cyayo cya kabiri
aho ugira uti: “Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”.
Njyanama ikomeza ivugako
Iyi yandiko ya Meya yo ku wa 01/03/2024 igaragaza ko we bitamureba, ikomeje kubabaza abanyarwanda bose, by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abututsi
mu Rwanda mu 1994. “Umuyobozi ni we ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’abaryarwanda”.
Indi nyandiko ya Meya yo ku wa 06/03/2024 yanditse asaba imbabazi ngo yavuze ko ari ikosa ry’imyandikire,asobanura ko habayeho gukoresha amagambo adakwiriye, noneho nyuma yo gusesengura akaba
ari bwo ngo yabonyeko ari amakosa akabona gusaba imbabazi;
Njyanama yaboneyeho kwibutsa Meya ko atari ubwa mbere kuko no mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29, ngo
bataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya jenoside wo mu Murenge wa
Nyakabuye, muwukura aho yari ashyinguye neza mu rugo iwe, muwujyana mu Rwibutso rwa Nyarushishi, utunganywa hamwe n’iyindi, mushaka kuwushyingura mu cyubahiro; hari kandi amagambo akomeretsa yatumye abantu bahungabana yakoreshejwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere ku rwibutso rwa Nkanka aho yavugiye mu ruhame ko ” abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka”.
Meya yandikiwe asabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko kuri iyo migirire itari myiza ihora igaruka mu bihe byo kwibuka, kandi bizaganirwaho igihe inama y’ inama Nyanama izaterana.
Inama Njyanama yamaganye kandi yitandukanyije n’iriya nyandiko n’indi migirire mibi yose;
iboneycho n’umwanya wo guhumuriza abari kuyibona bakababazwa na yo bose.