Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Ruhango: Yahitanywe n’inda yari atwite y’impanga ubwo yavagamo

Mu karere ka Ruhango,Umurenge wa Ruhango,akagari ka Bunyogombe haravugwa inkuru y’umugore wari utwite impanga kuri ubu witabye Imana ubwo yabyaraga izi mpanga zidashyitse.

Bikaba byabaye mu ma Saha ya Kumi n’Imwe z’umugoroba kuri uyu wa  Kabiri tariki ya 6 Werurwe 2024.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yatewe inda aba mu Mujyi wa Kigali, ayiterwa n’umuhungu uvuka mu Karere ka Ruhango, nyuma bombi bafata icyemezo cyo kuza kubana ndetse bakaza kuba muri Ruhango aho batari bakubatse ahubwo babanaga  na nyina w’umusore.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko uyu mugore yari atwite impanga ndetse inda yavuyemo ifite amezi atandatu.

Ati: “Ni umusore n’umukobwa bahuriye mu Mujyi wa Kigali amutera inda afata umwanzuro wo kumuzana kwa mama we ku buryo bahageze mu mpera z’umwaka ushize.”

“Yari atwite impanga ndetse iyo nda yari ifite amezi atandatu, umugore yararwaye umugabo we na nyirabukwe bajya mu kazi kuko bari abahinzi bamusiga mu nzu baza gusanga ameze nabi umwana umwe amaze kumubyara ariko apfuye bahita babimenyesha umujyanama w’ubuzima ahageze asanga n’uwa kabiri yamaze gusohoka yapfuye n’umubyeyi yapfuye.”

Yaboneyeho gusaba ababyeyi batwite kujya bihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza n’iyo baba badafite mituweli kuko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuvurwa.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!