Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDRC: Ibifaru bya SADC byamishweho ibisasu bakwirwa imishwaro-Haratungwa agatoki M23

DRC: Ibifaru bya SADC byamishweho ibisasu bakwirwa imishwaro-Haratungwa agatoki M23

Muri RD Congo imodoka ebyiri zo mu bwoko bw’ibifaru za SADC, biravugwa ko zateweho ibisasu byatewe n’umutwe wa M23.

Ibi bisasu bivugwa byatewe kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gace ka Masisi i Sake.

Amakuru avuga ko mu gihe cya saa 11h30 za mugitondo, mu gace Ingabo za Tanzania ziherereyemo, aho ibifaru bya SADC byari biparitse haguye ibisasu bibiri maze abasirikare bari babyegereye bakizwa n’amagaru.

Bivugwa ko izi ngabo zatewe ibibombe zari zagiye kuneka mu Mujyi wa Sake, maze abarwanyi ba M23 bari baherereye i Kiuli bababonye baboherereza ibibombe, bakwira imishwaro.Raporo y’agateganyo yerekana ko hakomerekeye abasirikare babiri bo ku ruhande rw’Ingabo za Tanzania.

Kugeza ubu ntacyo uruhande rwa M23 ruratangaza ku bisasu byatewe ku modoka za SADC.

Hari hashize ukwezi mu ngabo za SADC, abasirikare babiri bo muri Afurika y’Epfo bahitanywe n’igisasu cyatewe i Mubambiro ahari ibirindiro byabo hafi y’i Goma. Kugeza n’ubu ntiharamenyeka aho icyo gisasu cyaturutse, kuko impande zombi yaba FARDC na M23 zose zitanye bamwana.

Mbanjimana Juma/UMURUNGA.com 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!