Rulindo:Murambi bagiye mu irimbi bacukura imva batwara amafaranga bamushyinguranye

Mu Mudugudu wa Buliza, Akagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi ho mu karere ka Rulindo abantu bataramenyekana bagiye mu irimbi bacukura imva bakuramo amafaranga.Β 

Ibi byabaye ku wa 8/9/2023 ubwo bacukuraga imva bagakuramo imyenda yari iseguwe uwapfuye bikekwako yarimo ayo mafaranga ibihumbi 500.

Mu mezi atatu ashize nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Gashinge yitabye Imana, mu gutegura isanduku yo kumushyinguramo baribeshya bamusegura imyenda yarimo amafaranga arenga ibihumbi 500Frw.

Imihango yo gushyingura yararangiye nibwo umugore wa nyakwigendera yashatse amafaranga arayabura, yibuka ko ayo mafaranga yari mu myenda yaseguye nyakwigendera.

Iyi nkuru yakomeje kujya ayiganiriza abantu batandukanye, ni uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Nzeri abantu bari bagiye gushyingura umuntu wabo muri iri rimbi, bagezeyo basanga imva yarimo uwo muntu washyinguranywe amafaranga irarangaye babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugambazi, Niyonzima Jean de Dieu yavuze ko bakimenya aya makuru bajyanye n’inzego z’umutekano, RIB na ba nyiri uwapfuye imva barongera barayisubiranya.

Ati β€œAbabikoze ntabwo ari ba nyiri umuntu. Ni bamwe mu bantu bashobora kuba barumviseho iyo nkuru. Twasanze bararangaje ku mutwe w’isanduku bakuramo imyenda yari imuseguye barayijyana barongera barenzaho agataka gakeya”.

Bikekwa ko abacukuye iyi mva ari abasore basanzwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ati β€œUrebye ibyabaye, nta muntu ushyira mu gaciro wajya gukora ibintu nk’ibyo. Nta muntu ukekwa turafata biranagoye kumenya ababikoze kuko uwo mugore yabibwiraga abantu batandukanye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!