Imodoka ya Kompanyi ya RITCO yakoreye impanuka hafi yo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.
Iyo modoka yahise irambarara mu muhanda, ariko amakuru y’ibyangiritse ntaramenyekana. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera zitangira gutabara abari bayirimo.
Bivugwa ko yari yafunze umuhanda ariko bayikuyemo, abari bayirimo boherejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, gusa ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse.
Amakuru atugeraho avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko umushoferi ataringanije umuvuduko neza igeze aho yakoreye impanuka ikanyerera ubwo yageragezaga kugabanya umuvuduko.