Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKamonyi: Imodoka ya Ritco ihakoreye impanuka

Kamonyi: Imodoka ya Ritco ihakoreye impanuka

Imodoka ya Kompanyi ya RITCO yakoreye impanuka hafi yo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.

Iyo modoka yahise irambarara mu muhanda, ariko amakuru y’ibyangiritse ntaramenyekana. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera zitangira gutabara abari bayirimo.

Bivugwa ko yari yafunze umuhanda ariko bayikuyemo, abari bayirimo boherejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, gusa ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse.

Amakuru atugeraho avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko umushoferi ataringanije umuvuduko neza igeze aho yakoreye impanuka ikanyerera ubwo yageragezaga kugabanya umuvuduko.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!