Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu:Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura

Mu karere ka Rubavu,umurenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere,umudugudu wa Gahama,haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugore witwa Muhoza Valentine n’umugabo witwa Abarikumwe Evariste,kuri ubu rugikorwaho iperereza.

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2024 mu ma saha ya mugitondo mugihe abandi bari bagiye mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare.

Bivugwako umugabo yaba yabanje kwica umugore,nyuma nawe akaza kwiyahura.

Mulindwa Prosper,Meya w’Akarere ka Rubavu yemereye aya makuru UMURUNGA.

Ati:” Ntabwo twamenya icyabishe bombi(umugabo n’umugore).”

Avuga ko abahageze mbere ibimenyetso byagaraye ko umugabo yiyahuye,yabanje kwica umugore we akoresheje icyuma.

Meya akomeza avuga ko Police na RIB bahageze bagiye gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.

Yaboneyeho kugira inama abaturage ko umuntu agomba kwikunda, nta mpamvu yo kwica undi cyangwa kwiyahura, asaba abaturage kumenya ko amategeko ahari, iyo umuntu yagukoshereje umujyana imbere y’ubuyobozi,akaba aribwo bumukurikirana agahanwa n’amategeko.

Ati:”Ntampamvu yo kwiyicira umuntu,kwiyahura,ntampamvu yo kwiyambura ubuzima kandi hari amategeko yo kumurengera niba atekereza ko hari ibyo atabohotseho agomba gutekereza.”

Meya yihanganishije abaturanyi b’uyu muryango,basize abana babiri ufite imyaka itatu n’undi ufite imyaka 6.

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

IFASHABAYO Gilbert/Umurunga.com

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!