Uyu mwarimu yatwawe n’umugezi witwa Gafobera uri hagati ya Gakenke, Rushashi na Gashenyi ubwo yari atashye avuye muri Santere ya Rukuta agerageza kwambuka ikiraro cyari cyanyereye agwamo umugezi wari wuzuye uramutwara arapfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko ayo makuru yayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.
Ati: “Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye. Ubutumwa ni uko abaturage bacu mu gihe babonye nk’imvura iguye, ubundi bibaye na byiza ni uko yaba ari nk’ahantu yasomye akantu yacumbika akararayo. Birashoboka ko yari yavuye ku kazi kare akanyura ahandi hantu, yari mu nzira ataha”.
Arongera ati “Abagore babiri bari kumwe bo banze kwambuka baravuga bati aha hantu hatabona n’imvura yaguye gutya ntabwo twambuka, arababwira ati ntimugatinye aba arambutse aba abuze atyo, ni na bo batanze amakuru, bati twari kumwe n’umuntu none amazi aramutwaye. Gutinya kwabo kwabafashije, twari kubura benshi iyo bambukira rimwe”.
Meya Mukandayisenga yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’abo basanzwe bakorana muri GS Rukura, avuga ko icyo kiraro cyateje impanuka gisanzwe gikoreshwa ndetse avuga ko n’imodoka zikinyuraho, gusa asaba abaturage kucyitondera mu gihe imvura yaguye.