Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare:Umukobwa n’umuhungu barohamye mu mugezi w’Umuvumba bagiye muri Uganda

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare umurenge wa Matimba haravugwa inkuru y’abantu babiri barohamye mu mugezi w’Umuvumba bari bagiye mu gihugu cya Uganda banyuze mu nzira zitemewe.

Abarohamye ni umusore n’umukorwa bari mu kigero cy’imyaka 24 na 21y’amavuko,bari bagiye muri Uganda ku mpamvu zitaramenyekana banyuze inzira zitemewe.

Ibi bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki ya 17 Gashyantare 2024.

Amakuru atangwa n’umwe mu bo mu miryango y’abarohamye avuga ko bamuhamagaye bamubwira ko bagiye ku cyambu nijoro ahashyira mu masaha ya saa saba bashaka kwambuka bajya i Bugande.

Andi makuru yatanzwe n’uwarikumwe nabo bari bajyanye ariko yabona barohamye ahita atangira gutabaza avuga ko abo barikumwe barohamye.

Uwishatse Ignace,Gitifu w’Umurenge wa Matimba,yabwiye UMURUNGA ko baguyemo ari babiri, hamaze kuboneka umurambo w’umusore witwa Nsanzabaganwa Jean Marie Vianney w’imyaka 24 wabonetse mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.Hakomeje gushakishwa umukobwa witwa Cyuzuzo Josiane w’imyaka 21.

Akomeza avuga ko baguyemo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024 berekeza mu gihugu icya Uganda,maze bakarohama mu mugezi w’Umuvumba.

Akomeza agira inama abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe, kandi ko nta biraro bihari byo kwkwambukiraho.

Yakomeje abasaba abaturage kunyura ku mupaka kuko bitakigoye ati:”Kunyura ku mupaka ntibigoye iyo ufite indangamuntu urambuka rwose biba byemewe rero abantu banyura mu nzira zitemewe,baba barimo bishyira mu byago nkibi bakwiye kubireka bakajya banyura ku mupaka wemewe.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru,ibikorwa byo gushakisha umukobwa byo bikaba bikomeje kuko we ntabwo araboneka.

Inkuru ya IFASHABAYO Gilbert/Umurunga.com 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!