Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali: Bagiye gufata umurambo mu bitaro bya Nyarugenge basanga warangiritse

Kigali: Bagiye gufata umurambo mu bitaro bya Nyarugenge basanga warangiritse

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, umuryango wapfushije umwana w’umukobwa wazindukiye ku bitaro bya Nyarugenge biherereye munsi y’ahazwi nko ku Ryanyuma i Nyamirambo gufata umurambo w’umwana wabo, nyuma yo kwishyura batungurwa no gusanga warashangutse bitewe n’uko ububiko bushyirwamo imirambo(Morgue) bwabuze umuriro, nta bukonje.

Abo mu muryango w’uyu nyakwigendera witwa Niyongira Marie bavuga ko yapfuye ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 mu masaha ya nyuma ya saa sita, akajyanwa mu buruhukiro bw’ibi bitaro bya Nyarugenge ariko mu kuza gutwara umurambo bagatungurwa no gusanga umurambo warashangutse kuko ububiko bukwiye kuba bukonje nta muriro wagezemo, ibyo bavuga ko ari ikibazo gikomeye kigaragaza uburangare bw’abakozi mu nshingano zabo.

Ubuyobozi bw’ibitaro  bya Nyarugenge bwemera ko iki kibazo koko cyabaye ho, ko umurambo washyizwe mu bubiko( Morgue) ariko abakozi babishinzwe bakaba baragize uburangare. Bahamya ko bagiye gufata ingamba ku buryo ikibazo nk’iki kitazongera.

Dr William Kanyankore, umaze iminsi mike ahawe kuyobora ibi bitaro yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com dukesha inkuru ko ikibazo cyabaye ari abakozi barangaye nti babashe kumenya niba umuriro ugera mu bubiko( Morgue), bikarangira habuze ubukonje bityo umubiri wa Nyakwigendera ukangirika.

Nubwo yemera ko hari amakosa yabaye, avuga ko umubiri utashangutse, ko ndetse ngo icyuma gikonjesha( Firigo) atari uko kitari gicometse. Ati:“ Ibyo bakubwiye byo gushwanyagurika ntabwo byabayeho, no kuba Filigo itaracometswe ntabwo ari byo, ahubwo sirikwi (Circuits) yarabaye Filigo imwe Purize irimanura”.

Akomeza avuga ko ibyabaye nubwo nta wabyishimira ariko ari ibintu bijya bibaho ariko na none atari ibyo kurebera gusa. Ahamya ko nawe yahise yihutira kuhagera kugira ngo abyikurikiranire, ko kandi abakozi bagize uburangare kugera kuri uru rwego baza kubibazwa kuko bigaragara ko habayemo uburangare bukomeye.

Kubera ko isanduku yo gutwaramo umurambo yabaye ntoya, bitewe nuko wari wangiritse, ibitaro byabahaye indi babona ubuwutwara. Muganga Kanyankore yemereye intyoza ko ari ibitaro byabahaye iyi sanduku kuko ngo indi yabaye ntoya. Ahamya kandi ko nk’umuyobozi mushya, agiye kurwana no gufasha guhindura ibitameze neza mu kigo.

Nyakwigendera, yari amaze iminsi yarakoze impanuka aho yaguye atwawe na Moto akikubita hasi. Nubwo ibi byago byabaye, abaje gutwara umurambo bavuga ko bashima Umuyobozi mushya w’ibi bitaro ariko kandi bagasaba ko yakosora byinshi mu bitagenda muri iki kigo harimo Serivise mbi ihasanzwe ndetse no kuvuga nabi kwa benshi mu bakozi.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!