Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo:Abantu babiri bagwiriwe n’ibuye mu kirombe

Mu murenge wa Ntarabana,akagari ka Kajevuba ,mu karere ka Rulindo ahazwi nka Rusasa abantu babiri barimo bacukura amabuye ahondwamo concasse bagwiriwe n’ibuye.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024,nibwo hamenyekanye amakuru ko aba bantu 2 bagwiriwe n’ibuye mu kirombe cy’umuturage uzwi ku izina rya FONORI.

Kuri ubu ubwo twakoraga iyi nkuru aba bagwiriwe n’ibuye bakaba bamaze kugezwa ku kigo nderabuzima cya Kajevuba aho bari kwitabwaho bahabwa ubuvuzi.

Nizeyimana Theophile,Gitifu w’umurenge wa Ntarabana,yagize ati:” Ni abantu babiri bagwiriwe n’ibuye rihondwamo concasse,ntabwo ari ikirombe kibagwiriye,kuri ubu uko ari babiri bakaba bamaze kugezwa ku kigo nderabuzima cya Kajevuba bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.”

Umwe mu baturage wahaye UMURUNGA amakuru yari yavuze ko ari ikirombe cyabagwiriye ndetse ko umwe yabonetse bigoranye,ariko aya makuru ubuyobozi bwayanyomoje.

Amakuru dukura ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba ni uko bagiye koherezwa ku bitaro bikuru bya Rutongo bahawe Transfer.

Inkuru igikurikiranwa…

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!