Umunyeshuri wiga mu Ishuri ry’Imyuga MTC TSS yafatiwe n’ibise muri Gare ya Muhanga yinjira mu bwiherero arabyara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uyu munyeshuri yasabye ubuyobozi bw’Ishuri yigamo uruhushya rwo kujya kurwarira mu rugo bararumuha, ageze muri Gare ya Muhanga ajya mu bwiherero ahita abyara.
Nshimiyimana avuga ko ubuyobozi bwavuze ko nta makuru bwari bufite ko uyu munyeshuri yaba yari atwite.
Ati: “Twahageze turi kumwe n’Inzego z’Umutekano ndetse n’izo Ubugenzacyaha dusanga amaze kubyara kandi bose ni bazima.”
Gitifu yavuze ko bazanye imodoka ibajyana iKabgayi kugira ngo ibirenzeho abaganga babyiteho kuko aribo babifite mu nshingano.
Uyu munyeshuri afite imyaka 18 y’amavuko akaba akomoka mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.
UMUSEKE wagerageje guhamagara Umuvugizi wa MTC TSS kuri iki kibazo, gusa ntitwasubijwe kugeza ubwo twatangaje iyi nkuru.