Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo:Umukingo waridukiye inzu,babiri bahasiga ubuzima

Umuryango w’abantu batatu wari utuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’umukingo ubwo bari baryamye mu nzu batuyemo umugabo n’umwana bahita bapfa.

Ibi byabaye mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, nibwo uyu mukingo wagwiriye inzu y’uyu muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko umugore wari muri iyo nzu, yajyanywe kwa muganga.

Ati :“ Nibyo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umukingo wagwiriye icyumba cy’inzu abari bakiryamyemo umugabo n’umwana barapfa. Umugore we imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu murenge hamaze kwimurwa imiryango igera ku 1300 yari ituye mu manegeka.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!