Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Gakenke: Inkuba yishe bane,babiri bari mu bitaro

Mu Karere ka Gakenke,umurenge wa Coko,Akagari ka Mbilima ,umudugudu wa Matovu haravugwa inkuru y’abantu 6 bakubiswe n’inkuba 4 bagahita bahasiga ubuzima.

Ibi bikaba byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024 ku isaha ya saa Cyenda ubwo aba bantu uko ari 6 bari bagiye gusengera ku giti bivugwa ko ari icy’umwami wahoze ahatuye i Buzinganjwiri.

Bivugwako aba bantu bari baje kuhasengera ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR,bari bafite ibikapu(bags) na za Bibiliya.

 

Igiti bivigwa ko bajya gusengeramo

Abitabye Imana ni Emerusenge Julienne w’imyaka 41 y’amavuko wari utuye Mbilima mu mudugudu wa Bushyama, Uwiragiye Vestinayw’imyaka 39 y’amavuko wari utuye Mbilima mu mudugudu wa Bushyama,Kampame Akumenya w’imyaka 46 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Nyanza umudugudu wa Baramba,ndetse na Niyodusaba Elie w’imyaka 22 y’amavuko nawe wari utuye i Nyanza muri Baramba.

Abandi babiri bivugwa ko baguye igihumure bakaba bajyanywe ku bitaro bya Ruli aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Tukimara kumenya aya makuru UMURUNGA wavuganye na Meya w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine ati:”Ni akababaro,turi mu gahinda kuburira rimwe abantu bane ni igihombo nk’akakarere ndetse n’igihugu muri rusange.”

Meya yihanganishije imiryango yabuze ababo anaboneraho guha ubutumwa abantu ko bagomba kujya basengera ahantu hatari mu mashyamba kuko bashobora guhurirayo n’ibizazane nko kuribwa n’inyamaswa,inzoka n’ibindi, ababwira ko bazajya basengera ahantu hazwi kuko muri kano karere hakunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye.

Ibikapu bari bafite na za Bibiliya bigaragara ko bari baje gusenga

 

 

 

 

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!