Mu karere ka Muhanga,umurenge wa Shyogwe,haravugwa inkuru y’umwana w’umwaka umwe n’amezi 8 witwaga Munezero Bruno basize bakingiranye mu nzu, bakajya gucuruza,bagaruka bagasanga yahiriye mu nzu.
Dushimimana Jean Damascène ni se w’Umwana, avuga ko yazindutse mu ishyirahamwe kugabana amafaramga na bagenzi be naho umugore we Akingeneye Angelique , akajya kurangura inyanya, agarutse kureba ikayi bandikamo imigabane y’ishyirahamwe agasanga inzu ye irimo gucumba umwotsi agira ngo n’abari gutwika imyanda.
Ati: “Nakinguye mbona inzu yose iri kwaka umuriro ndatabaza.”
Dushimimana avuga ko bagerageje gutabara basanga umwana n’ibintu byose byari mu nzu byakongotse.
Uyu mubyeyi avuga ko aho iryo tsinda yarimo ryari riri, hari hafi n’aho inzu ye iherereye.
Ati :“Ndababaye cyane kubura umwana wanjye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave yavuze ko bitumvikana kubona ababyeyi basiga Umwana ungana gutya mu nzu bakajya mu kazi.
Gitifu avuga ko ibi ari uburangare bukabije kuko umwana w’umwaka umwe atakwitabariza ahuye n’ikibazo nk’iki cyangwa ngo abashe gusohoka.
Ati:“Ubundi ntabwo byemewe gukingirana Umwana muto nk’uwo byari byiza ko ababyeyi be bagenda bamuhetse.”
Niyonzima yavuze ko no kumusiga mu nzu wenyine ari ikosa rikomeye.
Dushimimana Jean Damascène avuga ko bari bafite abana babiri b’abahungu, umwe akaba arerwa na Sekuru.
Kugeza ubu icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana.