Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi, umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko.
Aya makuru y’uko uyu mugabo asambanya umwana we w’umukobwa yamenyekanye ku wa 04 Gashyantare 2024.
Bivugwa ko nya mugabo yatangiye gusambanya uyu mwana nyuma y’iminsi myinshi yirukanye nyina.
Abaturage batuye muri aka gace kakorewemo aya mahano babwiye BTN TV ko uyu mugabo yari amaze gutandukana n’abagore bagera kuri batandatu.
Aba baturage baturanye n’uyu muryango bari bamaze iminsi bahwihwisa ko uyu mugabo asambanya umwana we, bukumva uyu mwana arara ataka kandi atarwaye.
Ibi ngo nibyo byatumye bamwe mu bagore begera uyu mwana baramubaza neza, barebye imyanya ye y’ibanga basanga yarangijwe.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ejo rero nibwo twatanze amakuru neza tuyaha mudugudu aratubwira ngo naza tumufate.”
Ubwo uyu mugabo yafatwaga yabanje guhakana ko ajya asambanya umwana we, avuga ko ari abana bagenzi be bamusambanya.
Uwo mugabo yahise ashaka kwiruka, abaturage bahita bamufata bamushyikiriza inzego z’umutekano.
Abaturage bo bavuga ko ibyo uyu mugabo yakoreye umwana we ari icyaha ndengakamere, ibyo bavuga ko biriya ari iyica rubozo.
Umwe yagize ati: “Iyo afata nk’ibiraya bikuru ntajye kwica umwana we, biriya ni nko kwica urubozo.”
Umwana wasambanyijwe we yavuze ko yari yaranze kubivuga kuko Se yari yaramubwiye ko nabivuga azamwica.
Hakuzimana Portais, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukuranyenzi, yemeje aya makuru anavuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.
Kuri ubu uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare.