Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu, umugabo arashinjwa kujomba umukasi umukobwa we amuziza ko we na Nyina bajya bateka ntibamugaburire.
Biravugwa ko uyu mugabo yabikoze yasinze ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari ka Nebe.
Ni mu gihe uyu mukobwa yabwiye BTN TV ko Se ahora amuhoza ku nkeke amuziza ko yabyariye iwabo.
Agira ati: “Papa ahora anzira kubera ko nabyaye uyu mwana, ahora ambwira ngo uyu mwana nzamushyire Papa we wamubyaye.”
Uyu mukobwa avuga ko Se ajya kumujomba umukasi, yatashye agasanga ibiryo ntibirashya, akabyuririraho avuga ko we na Nyina batajya bamugaburira.
Ati: “Yaje yasinze asanga turi mu rugo njye n’umushyitsi dutetse ibiryo bitarashya ndi konsa umwana, aba afashe umukasi arawunkubita mva amaraso abaturanyi banjye baba bamuzanye aha kuri RIB.”
Yaba uyu mukobwa na Nyina ntibahakana ko bajya bamwima ibiryo ngo kuko na we hari igihe ateka akarya wenyine.
Uyu mukobwa yavuze ko yifuza ko Se yafungwa kuko amuhoza ku nkeke ndetse agahora abatuka we na Nyina, akabita indaya.
Mukeshimana Oliviette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nebe, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo amakimbirane muri uwo muryango ahoshe.
Ati: “Ni umwangavu wabyariye iwabo, yagakwiye kwiyakira ariko na none agakomezanya indangagaciro nk’umwana agakomeza kubaha ababyeyi kuko hari igihe akomezanya imyitwarire itari myiza bitewe n’igihe agezemo.”
Umugore w’uyu mugabo we yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru kuko ngo umugabo we abimenye yamwica.
Uyu mugabo yahise ashyikirizwa inzego z’Ubugenzacyaha ngo hatangire iperereza kubyo ashinjwa.