Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Kigali: Brochette z’amara y’inkoko zaciye ibintu

Bamwe mu baturage basigaye barya amara y’inkoko ntacyo bishisha ndetse bemeza ko abaryohera cyane, mu gihe Abanyarwanda benshi bafataga ko kurya amara y’inkoko ari nk’ikizira.

Hari bamwe na bamwe muri ba mucoma botsa amara y’inkoko ndetse hanagaragara bamwe mu bakunzi bayo, gusa bavuga ko kuyabona bitaborohera.

Kubona amara y’inkoko ku bayotsa ntibiborohera kuko bakorana na bamwe mu bakozi b’abacuruza inkoko zibazwe bo mu bice bitandukanye.

Brochette z’amara y’inkoko ziba zihendutse kuko hari izigura 300 Rwf cyangwa 200 Rwf bitewe n’ingano yayo.

Bamwe mu bakunzi b’amara y’inkoko baravuga ngo Abanyarwanda bagira imvugo igira iti: “Umuntu yishima aho yishyikira” ndetse ari nayo mpamvu bayarya kandi kuri bo bayafata nka zingaro z’abatishoboye.

Berwa Innocent yagize ati: “Kuva natangira kuyarya nta kibazo nari nagira cyangwa se ngo ndware kuko nayariye kandi erega burya umuntu yishima aho ashyikira, kuko sinajya kugura brochette igura 1000 Rwf kandi hari iya 200 Rwf kandi nzi neza ko nta n’ingaruka yangiraho.”

Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda umugabo uhokereza rimwe na rimwe inyama zirimo amara y’inkoko, yavuze ko kuzotsa ntacyo bimutwaye kuko we icyo aba agamije ari ukubona amafaranga.

Ati: “Izina ryanjye si ngombwa, icyo nakubwira gusa ni uko abantu bayarya n’aho nyakura, hari ubwo abantu bayanzanira nkayabokereza cyangwa se rimwe na rimwe nkakorana n’abakora akazi ko kubaga inkoko kuko aho bakorera bo bayajugunya.”

Yanavuze kandi ko uretse amara y’inkoko hari n’abasigaye barya amajanja yazo, ariko bikorwa n’abafite ubushobozi buke.

Uretse amara y’inkoko atararibwaga hasigaye habaribwa ibinono, amajanja y’inkoko, imitwe y’inkoko, amacebe n’inyama zimbwa.

Src: Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!