Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Ibitangaje ku mpanga zizajya zizihiza isabukuru y’amavuko mu myaka itandukanye

Habaye ibintu bidakunze kubaho ku isi, nk’uko amakuru ava mu Bitaro byo mu gihugu cya Crotia agaragaza uburyo havutse abana babiri b’impanga, ariko bakaba bazajya bizihiza isabukuru y’amavuko mu myaka itandukanye.

Aba bana umwe yaravutse undi avuka nyuma yaho ho iminota ibiri, bombi ni abakobwa, bavukiye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Split muri Croatia.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko uwambere yavutse ku wa 31 Ukuboza 2023, saa tanu n’iminota 59′ mu gihe murumuna we yavutse ku itariki ya 01 Mutarama 2024, saa sita n’umunota umwe.

Ubuyobozi bw’ibi Bitaro bwatangaje ko impanga zidakunze kuvuka mu myaka ibiri itandukanye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!