Ngoma: Abayobozi babiri bafatiwe mu cyuho bakira ruswa ya miliyoni 5

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

RIB yatangaje ko abo bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!