Abaturage bakoreshaga ikiraro cya Cyangoga gihuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke cyambutse umugezi wa Mukungwa cyasenywe nβibiza byo muri Gicurasi 2023, bakaba batewe inkeke no kuba kitarongera kubakwa none bakaba bambukira ku giti kimwe.
Abo mu Karere ka Gakenke bavuganye nβumunyamakuru wβImvaho Nshya, bavuga ko kwambuka ari ikibazo gikomeye cyane bakaba bafite impungenge ko hari bamwe muri bo bazahaburira ubuzima.
Mugabonake Egide yavuze ko kibatera ubwoba cyane kandi kibuza abantu benshi kwambuka batinya kuba bagwa mu mugezi kuko bisaba kunyura ku giti kimwe gisobekeranye nβikindi, bikaba bisaba kwigengesera.
Yagize ati: βNkβubu nta muntu wasura mugenzi we, twajyaga tujya guhahira muri Nyabihu na bo bakaza kugura umusaruro wacu. Ariko kuri ubu byarahagaze kuko ntiwabona aho unyuza umutwaro. Imigenderanire yarahagaze burundu nβabambukira kuri kiriya giti ubonamo ni ukwiyahuraβ.
Yakomeje avuga ko ikiraro cyahahoze cyari cyubakishijwe ibiti ariko cyo umuntu ashobora kukinyuraho yikoreye nβumuzigo.
Imvura yo muri Gicurasi yaraje iragitembana kimwe nβimyaka yabo yahatikiriye. Hashize amezi akabakaba icyenda imigenderanire hagati yβUturere twombi ihagaze.
Mukandengo Evangeline we avuga ko hari bamwe bamaze kuba nkβibiharamagara biyemeza kwambukira kuri biriya biti batambitsemo kuko nta kundi babaho
Yagize ati: βKuri ubu twamaze kuba nkβibiharamagara none se ko hari bamwe bafite imitungo yabo muri Nyabihu akaba ari nβaho bagomba guhinga, ni ukwemera tukambukira kuri biriya biti kuko nta kundi twabigenza, ndabona nta yandi mahitamo.
Yakomeje agira ati: βUmugezi wa Mukungwa ni mugari iyo dutambitseho uduti imvura iratumanukana. Nibashobore batwubakire ikiraro cyo mu kirere ariko tubone uko twongera kugenderanira cyangwa utu Turere uko ari tubiri dushakire abaturage batwo ubwato.β
Ubuyobozi bwβAkarere ka Nyabihu na bwo buvuga ko icyo kibazo ari agatereranzamba ariko ko abayobozi bβUturere twombi nβimpuguke mu byβibiraro bahasuye, bakaganira uko icyo kiraro cyakubakwa.
Mukandayisenga Vestine Umuyobozi wβAkarere ka Nyabihu, yagize ati: βDutegereje igisubizo kizavamo, urabona ko nawe uriya mugezi ufite uburebure busaga metero ijana, birasaba inyigo rero. Hari abavuga ko hakwiye ikiraro cyo mu kirere na byo ni ukubanza kubikorera inyigo gusa tuzi ko kiriya kiraro kiba ari agatereranzamba mu bihe byβimvuraβ.
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko mu rwego rwo gukumira imfu za hato na hato basabye abaturage kutongera gukoresha iriya nzira yo mu mazi bambukira kuri biriya biti kuko byatuma bamwe bahatakariza ubuzima.
Kubera impungenge zβamazi yβahahoze ikiraro cya Cyangoga, bamwe mu baturage bo muri Gakenke iyo bashaka kujya i Nyabihu bibasaba kuzenguruka bakanyura ku gice cya Ngororero.
Ubuyobozi bwo bubizeza ko mu minsi iri imbere bazongera koroherwa no guhahirana inzira yongeye kuba nyabagendwa.



Sam ,ok