Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Umugabo yishe mugenzi we mu buryo buteye agahinda

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga mu isanteri izwi nka Mpimba, umugabo arakekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2023, ubwo umugabo wo mu kigero cy’imyaka 23 yateraga mugenzi we w’imyaka 25 icyuma agahita apfa.

Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yatangaje ko iki kibazo bakimenye kandi ko ukekwaho gukora icyaha yahise afatwa agatabwa muri yombi.

Yagize ati: “Byabaye mu ijoro ry’ejo bundi (Kuri Noheri), umugabo yateye icyuma mugenzi we, bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira. Uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB.”

Amakuru avuga ko uyu musore yari agiye kwamburwa amafaranga, mu kwirwanaho akamutera icyuma mu mutima agahita apfa.

Gusa Umuyobozi w’Akarere we avuga ko babikurikiranye bagasanga atari ukuri, ariko iperereza riracyakomeje.

Ati: “Ibyo twarabikurikiranye ariko nyiri ubwite (uwakoze icyaha) yavuze ko nta mafaranga yari afite bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri.”

Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko bagiye kuganiriza abaturage bagatangira amakuru ku gihe ndetse bakicungira umutekano.

Yagiraga ati: “Twabasabye gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kwicungira umutekano, kwirinda icyatuma umuntu avutsa undi ubuzima.”

Mu gihe iperereza rigikomeje, ukekwa ari mu maboko y’Ubutabera. Nyakwigendera yashyinguwe ku munsi w’ejo.

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU