Friday, February 14, 2025
spot_img

Latest Posts

RIB yerekanye abantu 45 bakekwaho kwiba arenga miliyoni 400 RWF bakoresheje Mobile Money

Kuri uyu wa Mbere taliki 09 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abantu 45 bakurikiranyweho kuba abajura bari bamaze igihe biba abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB yasobanuye ko aberekanwe bafashwe mu bihe bitandukanye, hashingiwe ku batanze ibirego hagati yo muri Mutarama na Nyakanga uyu mwaka.

Dr. Murangira yavuze ko hashingiwe ku bari batanze ibirego, imibare yerekana ko bariya bakekwa bari bamaze kwiba arenga miliyoni 400 RWF.

Dr. Murangira yavuze ko kandi abenshi mu bafashwe ari abantu b’i Rusizi ari bo benshi kurusha utundi duce dutandukanye twafatiwemo abantu.

Aberekanwe barimo n’ab’igitsina gore umukuru afite imyaka 35 y’amavuko umuto afite imyaka 20 y’amavuko.

Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kugira amakenga mu gihe babonye ubutumwa cyangwa guhamagarwa mu gihe basabwe kohereza amafaranga cyangwa kugira ikindi bakora kidasobanutse.

Ati: “Nihagira umuntu utazi uguhamagara agusaba gukanda imibare runaka kuri telefone yawe, mwihorere.”

RIB kandi yaboneyeho no kuburira abishora mu bujura nk’ubu ko ku bufatanye n’izindi nzego bakorana, batazahwema kubakurikirana kugira ngo bafatwe baryozwe ibyaha byabo.

Charles Gahungu, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA, yasabye abakoresha telefone, kwirinda gutiza abantu simukadi zibabaruyeho, kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa ibindi byaha.

Aba bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!