Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbakorerabushake basaga ibihumbi 70 nibo bazifashishwa mu matora ya Perezida wa Repubulika...

Abakorerabushake basaga ibihumbi 70 nibo bazifashishwa mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Rwanda, azakorwa umwaka utaha muri Nyakanga, azakorwamo n’abakorerabushake babarirwa mu bihumbi 70.

Ibi byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abahagarariye imitwe ya Politiki yemewe hano mu Rwanda.

Ibi biganiro byibanze ku myiteguro y’Amatora, Oda Gasingwa, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yagaragarije abahagarariye imitwe ya Politiki 11 ibikubiye mu Iteka rya Perezida ryasohotse ku wa Mbere w’iki Cyumweru. Itegeko ngenga rigenga amatora ryavuguruwe ndetse n’umushinga w’amabwiriza ya Komisiyo ku matora mu gihugu.

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi wa kabiri wungirije w’ishyaka PL n’uyobora PDC, Mukabaranga Agnes, bashimangira ko ikiganiro nk’iki ari ingirakamaro cyane cyane mu gihe nk’iki cy’amatora.

Aya matora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite hazifashishwa abakorerabushake ibihumbi 70 nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi igaragaza ko hazakorwa ubukangurambaga mu gihugu hose nyuma y’amabwiriza azasohoka mu minsi iri imbere.

Iyi Komisiyo, igaragaza kandi ko ibikoresho bizifashishwa mu matora bihari, kandi nta kibazo cy’ingengo y’imari gihari.

Src: RBA

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!