Saturday, June 22, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMu baturanyi yapfuye ari mu kizamini cya Kaminuza

Mu baturanyi yapfuye ari mu kizamini cya Kaminuza

Muri Uganda hakomeje kuvugwa inkuru ya Audrey Nayebare, wigaga muri Kaminuza ya Kabale, waje gutungurwa n’uburwayi bwamufashe ari mu kizamini bikaza no kumuviramo urupfu.

Chimpreports, itangaza ko uyu Audrey Nayebare yigaga muri Kaminuza mu mwaka wa mbere yiga ibijyanye na ‘Arts in Social Science’.

Iyi Kaminuza itangaza ko ku wa Gatanu, tariki 08 Ukuboza 2023, Audrey Nayebare yari kumwe na bagenzi be mu kizamini, we aza kugira ikibazo cyo guta ubwenge ikizamini kigeze hagati.

Bimaze kuba yasohowe mu cyumba cyakorerwagamo ikizamini kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze, ariko ibintu birushaho kuba bibi cyane.

Yaje kwoherezwa mu Bitaro bya Kabale, ariko aza guhita yitaba Imana mu gihe hari hakiri gushakishwa uburyo yakoherezwa ku bindi Bitaro byashobora kumufasha.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!