Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeSIPOROUmukinnyi ngenderwaho ukina hagati muri APR FC yagize ibyago

Umukinnyi ngenderwaho ukina hagati muri APR FC yagize ibyago

Umukinnyi wa APR FC ukina mu kibuga hagati Taddeo Lwanga, w’Umunya-Uganda yagize ibyago byo gupfusha se umubyara.

Aya makuru yemejwe n’ikipe akinira ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X ishyiraho amagambo arimo ubutumwa bwihanganisha uyu mukinnyi.

Bagiraga bati: “Ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bwihanganisha Taddeo Lwanga wapfushije se umubyara. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Taddeo Lwanga we abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yavuze ko se umubyara, Vincent Mukasa, yazize uburwayi yari amaranye igihe, avuga ko yari amaze kubagwa inshuro eshanu mu mezi abiri ashize.

Kubera ibi byago Taddeo Lwanga yagize, hari amahirwe menshi ko atari bwifashishwe ku mukino iyi kipe ifite ku gicamunsi cy’uyu munsi iri bwesuranemo n’ikipe y’Amagaju mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona uri bubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!