Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeAMAKURURwamagana: Amayobera ku rupfu rw'Umupolisikazi

Rwamagana: Amayobera ku rupfu rw’Umupolisikazi

Umupolisikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rutunguranye kuko yapfuye yabanje gukora akazi.

Amakuru avuga ko uyu Mupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, yakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana, yapfuye urupfu rw’amayobera kandi rutunguranye.

Bivugwa ko ku wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, yagiye mu kazi ke mugitondo nyuma aza gusimburwa nta kibazo cy’uburwayi yari afite kandi n’ubusanzwe nta burwayi yari asanganwe buzwi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu nibwo yageze iwe, avuga ko arwaye umutwe, bamujyanye kwa muganga bamuteye serumu ahita apfa.

SP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko koko uwo Mupolisikazi yari yakoze uwo munsi kandi yatashye ari muzima.

Yagize ati: “Birababaje, iyo nkuru mbi natwe twayimenye gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho.”

Inshuti za nyakwigendera zo zikeka ko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ariyo nkomoko y’urupfu rwe.

Nyakwigendera yari afite ipeti rito mugipolisi, yasize umwana umwe n’umugabo, umurambo we uri mu Bitaro bya Rwamagana mu gihe hategerejwe abagize umuryango we ngo ajye gushyingurwa.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!