Mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri gereza zo mu gihugu cya Nigeria, ku Cyumweru Minisitiri w’imbere mu gihugu, Olubunmi Tunji-Ojo yatangaje ko harekuwe imfungwa zirenga 4000.
Minisitiri nyuma yo gusura gereza ya Kuje, hafi ya Abuja, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagiraga ati: “Twatangaje irekurwa ry’imfungwa 4,068 (…) zafunzwe bazira ko badashoboye kwishyura amande.”
Ajibola Afonja, umuvugizi wa Minisiteri y’imbere mu gihugu yatangarije AFP ati: “Gusa imfungwa zifite amande atarenga miliyoni 1 naira (€1,113) ni zo zatoranijwe kugira ngo zungukire muri iri tangazo.”
Bwana Tonji-Ojo kandi yahagaritse ihazabu ingana na miliyoni 585 naira (651.000 euro) ku badashoboye kubona ubwishyu nk’uko umuvugizi yabitangaje.
Byari biri mu ntego za Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu ko agomba kugabanya ubucucike mu magereza yo muri iki gihugu ayoboye.
Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yizeye kwinjiza imikorere mishya muri gereza, cyane cyane gukoresha ingamba zitari ugufungwa gusa.
Impamvu ubucucike muri gereza za Nigeria buri hejuru, abantu 147% bafungwa by’agateganyo bityo hakabaho gutegereza igihe kirekire mbere yo kuburanishwa nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.