Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana mu Kagari Ka Mpanda umugabo yagiye kugura inyama ayiriye iramuniga,birangira yitabye Imana.
Ku wa Kabiri mu masaha y’umugoroba uyu Mugabo yatembereye mu gasanteri, agezeyo ajya ku mucuruzi w’akabari agurayo inyama y’ingurube izwi nk’akabenzi ayiriye iramuniga.
Ababonye iyo mpanuka bavuga ko uwo mugabo yaguze intongo imwe ayishyira mu itama abura umwuka, bamujyana kwa muganga ariko nabwo birangira apfuye.
Umwe yabwiye BTN ati: “Bampamagaye ngo ngwino urebe ibibaye, duhuruza abantu, bamaze kuhagera, basanga umugabo yariye inyama yamunize, urumva ko ari impanuka yahuye nayo.”
Nyiri akabari akaba ari nawe ufite icyokezo, yavuze ko yakoze uko ashoboye kose ngo atabare ubuzima bw’uyu mugabo, ariko bikanga.
Yagize ati: “Mu masaha ya nimugoroba nari ndi gucuruza, umusaza araza anyaka akabenzi (inyama y’ingurube), araza anyaka ifurusheti ndayimuha, ashinga inyama arayirya. Amaze kuyirya ageze hagati iramuniga, ngira ngo ndebe ko nayimukuramo biranga afunga amenyo, nitabaza abaturage baraza baramfasha, birangira yitabye Imana.”
Bikimara kuba yajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo abaganga baramire ubuzima bwe, ariko birangira yitabye Imana.